banner

KURWANYA IBIYOBYABWENGE N’IBISINDISHA MU RUBYIRUKO URUGAMBA RURARIMBANIJE

Bimaze kugaragara ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bimaze kuba ikibazo gikomeye mu rubyiruko rw’ u Rwanda , ubuyobozi bwa leta y’ u Rwanda bwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko rw’u Rwanda , hifashijwe inzego zitandukanye nka Ministere y’urubyiruko , polisi y’igihugu, ingaboz’igihugu, inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko n’inama y’igihugu y’abagore. Ibikorwa byo kurwanya ibisindisha n’ibiyobyabwenge byashyizwemo ingufu zidasanzwe niyo mpamvu Minisitere y’urubyiruko yagiranye inama kw’ itariki ya 28/12/2011 n’abayozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Abikorera , Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore , Abagarariye Ingabo na Polisi baturutse mu turere twose tw’u Rwanda, aho bunguranye ku igenamigambi ryo mu gihe kihuse no mu gihe kirambye, ryo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge bizakorerwa mu turere baturutse mu turere two mu Rwanda nkuko byatangajwe na KALISA Edward umunyamabanga uhoraho muri Ministere y’urubyiruko yakomeje avuga ko iyi nama ari ingirakamaro kuko aribo bazageza ku batuye mu guhugu hose imyanzuro yo gukumira ibisindisha n’ibiyobyabyabwenge.

Muri iyi nama Damas GATARE chief Superintend wa Polisi yavuze ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha byinshi bifatwa biturutse mu bihugu bidukikije biza I Kigali ,ibiyobyabwenge biboneka mu Rwanda harimo urumogi, Cocaine ,Heroine ;commabasi n’inzoga z’inkorano umuyobozi wa polisi wari muri iyi nama yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ringira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu nko guteza umutekano muke , ubukene , guta ishuri , gukubita no gukomeretsa n’ibindi bikorwa bitari byiza bikorwa n’umuntu wataye ubwenge. Yakomeje avuga ko mu bushakatsi bwakozwe byagaragaye ko ibiyobyabwe bikoreshwa cyane n’abana bo muri primaire , hagakurikiraho abo mu shuri yisumbuye nyuma abo mumashuri makuru , abakora muri salon na baconvoyeur nabo bagaragaye muri bamwe bakoresha ibiyobyabwenge .niyompamvu rero ikumira ryabyo rigomba gushyirwamo ingufu kuko byiganje mu bakiri bato na none kandi ngo imitwe yitwaje intwaro (Negatif forces ) ubu irakoresha ibiyobyabwenge ijyana urubyiruko mu bikorwa by’iterabwoba . Ubu uturere tuza ku myanya yambere mugukoresha ibiyobyabwenge ni : Gasabo , Nyararugenge ; Kirehe na Kayonza.

Muri iyi nama Madame Colette MUKANDOLI ukora muri Ministere y’urubyiruko yavuze ko iyi nama nyunguranabikerezo yabanjirijwe n’ibindi bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge nk’ibiganiro byaciye mubitangazamakuru ; gushinga za Club zo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri yisumbuye amwe n’amwe yo mu Rwanda ; ikiganiro nyunguranabitekerezo cyayobowe na First Lady Jeanette KAGAME yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye , Inama z’abatekenisiye zikomeje kuba zishyira amategeko yo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko , kumanika ku macumbi n’utubari ibyaba bikumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, no kumenyekanisha amategeko avuga ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 ugomba kwinjira mu tubari , hotel, Inzu z’urubyiniro, Amacumbi y’ubucuruzi Atari kumwe n’umubyeyi, kutamuha ibisindisha nondetse no kumukoresha mu tubari n’ahandi. Gushishikariza buri muturage gutanga amakuru azi kubigendanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge . Abari muri iyi nama biyemeje gukorera hamwe ibikorwa byo kurwanya ibiyobya nka equipe ndetse no gutangira gushyira mu bikorwa kurwanya ibiyobyabwenge ku bikorwabimwe bidasa amafranga . Igenamigambi rya buri karere ryo kurwanya ibiyobyabwenge rikazarangira mu cyumweru cya mbere cya Mutarama 2012.

 
Copyright 2011.  -Republic of Rwanda, Ministry Of Youth, Sports and Culture