| AMATEKA Y’INTWARI Z’IGIHUGU : INTWARI Z’IMANZI
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu uba ku itariki ya 1 Gashyantare ya buri mwaka, MINIPSOC irabagezaho ibisobanuro birambuye ku ntwari z’Igihugu zamaze gutoranywa kugeza ubu mu bice bizakurikirana kugeza ku munsi Nyirizina (1 Gashyantare 2012).
Twibutse ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti : “Duharanire Ubutwari, Duhashya Ihohoterwa Rikorerwa Abana.”
Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro , akabikora mu bupfura no mu bwitange buhebuje , kandi akirinda ubugwari mu migirire ye , ntagamburuzwe n’amananiza.
Ibyiciro by’intwari z’igihugu ni bitatu : Imanzi , Imena n’Ingenzi
IMANZI
Urwego rw’imanzi rushyirwamo intwari zitakiriho , zagaragaje ibikorwa byiza by’akataraboneka ku rugero rwa mbere mu kugaragaza ubwitange butizigama , hakabamo kwigomwa inyungu bwite hashyirwa imbere inyungu z’igihugu, zifitiye akamaro gahebuje imibereho rusange y’abanyarwanda nko guhanga igihugu no kukikura mu kaga.
Muri iki cyiciro hagaragaramo Ingabo Itazwi Izina, Major General Fred
GISA RWIGEMA
Ingabo itazwi izina ni ingabo yatoranijwe ihagarariye izindi ngabo zitamenyekanye zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho rwo kubohora u Rwanda .ingabo itazwi ni ikimenyetso gihebuje cyo guha icyubahiro abana b’u Rwanda bitanze baharanira guhanga no kwagura u Rwanda, baharanira ubwigenge n’ubusugire bwarwo, bitabiriye impuruza batizigamye kandi badatinya guhara ubuzima bwabo.
- Major General FRED GISA RWIGEMA

Ni intwari iri mu cyiciro cy’Imanzi yagaragaje umutima wa kigabo mu rwego ruhebuje mu mibereho ye yose. Ntiyatinye kurwanya ibibi atitaye ku ngaruka byamubyarira, yari azi ubukana bw’intambara nyamara ntiyatinye kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, ubutwari bwe bwamugize icyamamare ashimwa kandi akundwa nk’intwari y’u Rwanda ndetse ni intwari nyafrika kubera urugamba yarwanye rwo kubohora Mozambique na Uganda , kuva aho yabereye ingabo yagambiriye byeruye kuzabohora u Rwanda. Imvugo ye yabaye ingiro. Yaguye ku rugamba yari ayoboye rwo kubohora u Rwanda mu kwakira 1990 ubwo yari umugaba w’ingabo za FPR inkotanyi.
Yagaragaje ubumuntu buhebuje , yigomwe byinshi yari afite n’ibyo yarashoboye kugira , abigurana urukundo rw’abanyarwanda.
Ubutaha tuzabagezaho ibindi byiciro by’Intwari
|